
Ngororero:Agahinda k’umwana watewe inda ari muto agatereranwa
Mwavita Gisèle [Amazina yahinduwe]ni umwana uvuga ko yavukiye mu mudugudu wa Gasumo mu kagari ka Rugeshi mu murenge wa Kavumu ho mu karere ka Ngororero mu ntara y’uburengerazuba bw’u Rwanda.
Avuga ko afite imyaka 13 yasizwe n’umubyeyi we umubyara ariwe nyina akigendera aho atazi dore ko atari azi se ,guhera ubwo atangira ubuzima busharirirye bwo kubaho nabi ibyamugejeje no mu kazi ko mu rugo aho yacaga inshuro afite iyo myaka twavuze.
Avuga ko akigera mu kazi ko mu rugo yakoreye umugabo wo mu karere ka Ngororero amesa imyenda,ateka ibiryo byo kugaburira abana mbese muri icyo gihe yakoraga akazi ko mu rugo ka buri munsi akabona uko abaho.
Uko iminsi yatambukaga yaje kwirukanwa muri urwo rugo ,nkutarufite aho kujya kubwo kutagira aho ababyeyi baba,yahuye n’umusore wakoraga amandazi muri ako gace baba barenyanye kugeza ubwo atangiye kumusambanya ibyamuviriyemo gutwara inda akiri muto.
Aganira na Kivupost yagize ati:”Nakoreye aho navuze imirimo yo mu rugo ariko birangira banyirukanye mbura aho kwerekeza gusa menyana n’umusore wakoraga amandazi muri ako gace ,atangira ku nsambanya ampa amandazi birangira anteye inda nabyaye mu w’2024.”
Nyuma yo kubyara yahuye n’ubuzima bushaririye aho yaje kubura wa musore wamubyariye kubera ko yacitse asigara ku musozi wenyine nta kivurira,areba hepfo na ruguru akabura uwo kumufasha.
Ati:”Nkimara kubyara wa musore wansambanyije akambarira yahise acika, ndamushaka ndamubura bityo ntangira ubuzima bushaririye n’umwana w’uruhinja utagira uko angana ,aho bwije ngeze nkarara aho kugeza ubu.”
Uyu mwana yavuze ko yigiriye inama yo kujyana ikirego cye kuri RIB bakamubwira ko bazamufasha gushaka uwo musore kugeza ubu akaba atarabona ubutabera,byararangiranye n’itangwa ry’ikirego.
Ati:”Bangiriye inama yo kujya kuri RIB kurega ,ntanga ikirego cyanjye kuri RIB ariko kugeza ubu ntacyo nigeze nsubizwa ,umwaka urahenutse nta butabera mbonye kandi mbayeho mabi,singira aho kuba,nshobora no kumara gatatu ntararya.”
Uyu mwana saba inzego z’ubuyobozi kuba yafashwa nawe akumva icyanga cy’ubuzima.
Ati:”Nukuri mbayeho nabi bishoboka,sindya,umwana ashaka konka nkabura icyo mwonsa,ikibazo cyanjye abayobozi barakizi kandi baracyibona,nahabwa amahirwe kimwe n’abandi bana b’u Rwamda kuko mbayeho nabi.”
Kavange Jean d’Amour ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kavumu mu karere ka Ngororero mu Burengerazuba bw’u Rwanda ,yabwiye kivupost ko icyo kibazo batari bakizi ariko ubwo bakimenye bagiye kugikurikirana.
Ati:”Icyo kibazo nibwo twakimenya ariko tugiye kugikurikirana .”






