Amakuru

Papa Fransisco yatabarutse

Papa Fransisiko yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, nk’uko byatangajwe na Vatikani.

Vatikani yagize iti “Mu masaha ya saa 1:35 za mu gitondo (7:35), Umwepiskopi wa Roma, Fransisiko yasubiye kwa Data, iwabo wa twese.”

Amateka ya Papa Fransisco watabarutse

Jorge Mario Bergoglio ni umwe mu bana batanu ba Mario Bergoglio wakoraga inzira za gari ya moshi washakanye na Regina Maria Sivori, bari barimukiye mu Butaliyani.

Ku birebana n’amshuri ya Papa mushya nk’uko Wikipedia ibigaragaza, Jorge Mario yize ibijyanye n’ubutabire (Chemistry) mbere yo kwinjira mu iseminari ya Villa Devoto. Ayisohotsemo yaje kujya muri kaminuza yiga ibya Filozofiya mu 1963 i Buenos Aires.

Asohotse yabaye umwarimu igihe kinini, nyuma ajya kwiga ibijyanye n’indimi, ajya yiga Filozofiya muri kaminuza y’Abayezuwiti i Salvador kuva mu 1967 kugeza mu 1970.

Yabaye umupadiri ku itariki ya 13 Ukuboza 1969 abuhabwa na Musenyeri Ramón José Castellano. Nyuma y’aho yakomeje amashuri mu bijyanye na Filozofiya na Tewologiya i San José ya San Miguel.

Kuva 1971 kugera 1972 yakoze imirimo itandukanye muri Espagne; Mu 1980 yabaye umuyobozi wa kaminuza yigishaga Filozofiya na Tewologiya muri kaminuza ya San Miguel, akaba na Padiri mukuru w’iyo Paruwasi.

Mu 1986 yabonye impamyabumenyi y’ikirenga yakuye mu Budage mu bijyanye na filozofiya na tewologiya.

Ku itariki ya 20 Gicurasi 1992, yungirije Musenyeri muri Diyoseze ya Buenos Aires kugeza mu 1997 ubwo yagirwaga Musenyeri wuzuye ku itariki ya 3 Kamena 1997 nyuma y’urupfu rw’umushumba wayo.

Tariki ya 21 Gashyantare 2001 yatorewe kuba Karidinali na Papa Yohani Pawulo II.

Mu matora ya Papa yabaye mu mwaka wa 2005, Jorge Mario yakurikiye Papa Benedigito watowe icyo gihe mu kugira majwi menshi, aho ku nshuro ya kane y’ayo matora Papa Benedigito wa 16 wari karidinali Ratzinger yagize amajwi 84, Jorge Mario amukurikira afite 26.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button