
Nyamasheke:Umuhanzi Shami Muzika yakoreye mu nganzo abamukurikira,abizeza ibihangano byuje injyana
Umuhanzi Shami Muzika ubifatanya n’inshingano zo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Higiro mu murenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke yashyize hanze indirimbo ye yise “igitangaza “agaragaza ko ibyo Imana yamukoreye atabirondora ,yongera kwibutsa abamukurikira ko Imana ari igitangaza ko bakwiye kuyizera , kandi abazigamiye ibihangano byinshi ,ko inkunga abasaba Ari ukumutera ingabo mu bitugu.
Aganira na Kivupost yavuze ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyamujemo arebye aho Imana yamukuye naho imaze kumugeza .
Ati:”Iyi ndirimbo ni ishimwe ryaho Imana yankuye naho ingejeje,ndayishimira muri byose Kandi ndasaba abafana nanjye kujya bayumva ,bagakurikira ubutumwa buyigize bityo bakubaha Imana dore ko ariyo itanga byose.”
Avuga Kandi ko uwubaha Imana abayubashye ubuyobozi bwiza bw’igihugu agasaba abamukurikira n’abaturage muri rusange abereye umuyobozi kuba intangarugero muri byose cyane cyane muri gahunda za leta zishyira umuturage ku isonga.
Abajijwe uko ahuza kuba umuhanzi no gukora ishingano za kiyobozi yagize ati:”Byose ni umuhamagaro w’Imana Yaba kuyobora no guhanga indirimbo kuko ubuyobozi buva ku mana no guhanga ni impano y’Imana rero uwumva igihangano cyanjye cy’indirimbo abayumva ubutumwa bukubiyemi bumubera umusemburo wo kubahiriza gahunda za leta dore ko byose bidasigana.”
Uyu muyobozi asanga Kandi urubyiruko rufite impano bitandukanye zarahawe amahirwe ahagajije yo kugaragaza impano zabo dore ko Leta nayo yabishyizemo imbaraga zifatika aho urubyiruko rugira ministeri irureberera agahera aho avuga ko urubyiruko rukwiye gukora cyane rukamenyekanisha impano rufite.
Ati:”Kuri ubu hari ministeri ifasha urubyiruko mu bihangano byabo,ni byiza rero ko urubyiruko duhumuka kugirango tubyaze umusaruro (amahirwe)leta yacu yadushyiriyeho.”
Umuhanzi Shami Muzika amaze gukora ibihangano bitandukanye akaba yizeza abamukurikira gukomeza kubakorera mu nganzo batengamaza ku bihangano byiza Kandi bifite injyana iboneye.





