
Nyamasheke:Gutanga amakuru kuhatahuwe umubiri wuwazize Jenoside yakorewe Abatutsi byamukururiye kuba nyamwigendaho
Hari umugore witwa Uwiringiyamana Mwamini utuye mu mudugudu wa Gasura mu kagari ka Kagatamu mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke uvuga ko yatanze amakuru yagejeje ku kubona umubiri wuwazize Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yarabyanguwe ku buryo yanahizwe bukware nabo yayatanzeho kugirango apfe.
Amakuru avuga ko mu kwaka wa 2023 aribwo mu isambu yuwitwa Pascal Habimana basizaga ikibanza bakabona umubiri wuwazize Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bagashaka kuzimanganya ibimenyetso ariko Uyu mugore witwa Mwamini Uwiringiyamana akabimenyesha inzego zitandukanye maze ibice by’uwo mubiri bigashakishwa kugera ubonetse gusa haburaho igice cy’umutwe.
Amakuru ava mu muryango w’uyu wishwe muri Jenoside avuga ko nabo baribafite amakuru yaho uwabo yaguye(yiciwe)muri ako gace ariko bakayoberwa aho ariho.
Byarakomeje mu isambu nturanyi ya Pascal hasanzwemo umubiri w’igice cy’umutwe wuwo muntu wazize jenoside yakorewe Abatutsi bityo umubiri ujyanwa mu kagari ka Kamatamu kubikwamo aho wamaze imyaka 2 mu biro by’aka kagari ukaza gukurwamo mu kwezi kwa gatatu ukajyanwa mu Rwibutso rwa Gashirabwoba.
Mwamini Uwiringiyamana watanze amakuru yakomeje atotezwa nabo yatangiye amakuru kugirango uwo mubiri uboneke nyuma yaho abo bagize urihare mu guhishira ayo makuru batawe muri yombi nubwo baje kurekurwa.
Mwamini avuga ko yakomeje atitezwa nabagore babo bagabo aho bagiye bamubwirw ko ntacyo yimajije ko yabafungishije ariko bakaza gutaha.
Ati:”Mu bihe bitandukanye bagiye bantoteza babona ntambutse bakantera ibyatsi byaho bahingaga bakambwira ko bazangirira nabi kuko nabatanze ho amakuru,bakankwena bavuga ko ntacyo nimajije kuko batashye.”
Mwamini avuga ko igihe cyageze akukva yakimuka aho ngaho bitewe n’iryo totezwa.
Ati:”Bitewe nuko bantoteza hari igihe mfata umwanzuro wo kwimuka ariko nkabura aho ngana.”
Presida wa Ibuka mu murenge wa Bushenge Bwana Nkubito Emmanuel yahamirije Kivupost ko koko uwo mubiri wabonetse biturutse ku makuru bagiye bakura mu baturage ariko akavuga ko gutotezwa kwa Uwiringimana Mwamini aribwo yabyumva ahubwo amugira inama yo kugana ubuyobozi bukamurenganura.
Ati:”Ni byo koko umubiri wuwazize Jenoside warabonywe unashyitswa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gashirabwoba mu gihe tugitegereje ko ushyingurwa mu cyubahiro hamwe n’indi yabonetse ku mugaragararo gusa ikibazo cyuwo muturage ntacyo ndamenya ariko namugira inama yo kugana ubuyobozi agafashwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa Habumugisha Hyacinthe avuga ko icyo kibazo aribwo bakimenye ariko ko bagiye kugikurikirana.
Ku murongo wa telefoni igendanwa yagize ati:”Icyo kibazo nibwo nakimenya ngiye kugikurikirana gusa amakuru y’uwo mubiri wabonetse utangiwe amakuru yo narayamenye nubwo ndi mushya.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko gutanga amakuru agamije gutuma imibiri yabazize jenoside iboneka ari inshingano za buri munyarwanda wese mu komorana ibikomere muri bwa bumwe n’ubudaheranwa kugirango abazize Jenoside yakorewe abatutsi bashyingurwe mu cyubahiro bambuwe ,yongeraho ko utoteza uwakoze icyo gikorwa abagira nabi.
Ati:”Utanga amakuru aho imibiri yabazize Jenoside iri ari uwo gushinirwa ahubwo n’abandi bagakwiye gutera iyo ntambwe mu bumwe n’ubudaheranwa no komorana ibikomere.”
Gitifu Hyacinthe yabwiye kivupost ko agiye guhagurukira icyo kibazo akaganira nabarebwa nacyo mu kugishakira umuti urambye.
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’umurenge wa Bushenge avuga ko uwo mubiri wajyanywe mu Rwibutso rwa Gashirabwoba kugirango uzashyingurwe mu cyubahiro hamwe n’indi yabonetse mu kwezi kwa Kamena.