
Nyamasheke:Biracyekwa ko yishe umugabo we amukatishije nyanjoro
Umuturanyi w’uyu muryango yabwiye Imvaho Nshya ko byabaye mu ma saa tatu z’igitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 9 Gicurasi 2025, mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke.
Umugabo yazindutse ajya gusoroma kawa mu murima we uri mu Mudugudu wa Rubona, umugore we bari bamaranye igihe amakimbirane ashingiye ku mutungo no gucana inyuma, wamushinjaga ko iyo kawa zigurishijwe atamenya irengero ry’ayazivuyemo, akeka ko ayajyana mu bagore.
Ati: “Umugabo yabwiye umugore ko bajyana gusoroma kawa, umugore aranga ngo ntagiye kuruhira inshoreke z’umugabo we kawa zigurishwa zishyirwa.
Umugabo abonye yanze, ahamagara undi mugore wo mu Kagari ka Jarama, Umurenge wa Gihombo
uhana imbi n’uyu wacu, aza kumufasha gusoroma ari bumuhembe, ariko mu nshoreke Nyirahategekimana akeka z’umugabo n’uwo mugore akabamo.”
Nyirahategekimana ngo mu ma saa tatu y’igitondo abandi bari mu ikawa basoroma, yari
ahishije ibiryo abishyira umugabo ariko ari mu buryo bwo kuneka ngo arebe niba koko basoroma
kawa nk’usoromana n’uwo yahaye akazi cyangwa bitwaza kawa bakabona umwanya wo kwiganirira
nk’inshuti, atyaza akuma bakatisha ubwatsi kitwa nanjoro agenda akitwaje.
Akomeza avuga ko Nyirahategekimana Esther yivugiye mu magambo ye ko abagezeho yasanze badasoroma kawa, ahubwo yabaguye gitumo barimo basambana, agiye gukata uwo mugore n’iyo nanjoro, umugore aramucika, yisubirira iwe mu Kagari ka Jarama ,umugabo asigara arwana n’umugore we.
Ati: “Muri uko kurwana umugore yafashe ya nanjoro ayimukatisha mu kizigira cy’ukuboko, ahita asimbuka umukingo wari uhari ariruka, ariko ntiyajya kure aguma hafi aho areba umugabo yigaragura,ataka yabuze gitabara.’’
Undi muturanyi wabo na we Imvaho Nshya yavugishije, yagize ati: “Umugabo yagumye muri izo kawa yigaragura amaraso avirirana, imbaraga zamushizemo,ataka yabuze umutabara. Yaje gusa n’uzana akabaraga arandara ajya ku muhanda ,ahageze n’ubundi arataka cyane ngo bamutabare.”
Yongeyeho ati’’ Twahageze dushaka uburyo duhagarika amaraso yatungerezaga cyane bitubera
iby’ubusa, tumushakira moto imujyana ku kigo nderabuzima cya Karengera, akihagera mu ma saa
tatu n’igice z’igitondo, kubera uburyo amaraso yari yamushizemo ahita apfa.”
Nyirahategekimana Esther wakurikiraniraga hafi ibibera ku mugabo we yabonye moto imujyanye
kwa muganga, na we ashaka uburyo agerayo, umugabo ashiramo umwuka na we ahageze avuga ko ari we umwishe n’impamvu amwishe muri icyo gitondo, ni bwo yahitaga atabwa muri yombi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent, avuga ko umugore
ari we wizanye mu maboko y’ubuyobozi abubwira ko ari we wiyiciye umugabo.
Ati: “Yaje rwose nta bwoba, nta gihunga, ageze ku kigo nderabuzima cya Karengera bamubwiye ko
umugabo ashizemo umwuka avuga ko ari we ubikoze, atabyicuza kuko yari amusanganye n’undi
mugore basambanira mu ikawa basoromaga, ahita atabwa muri yombi, afungiye kuri sitasiyo ya RIB
ya Kanjongo.’’
Yavuze ko muri uyu Murenge kimwe n’indi y’aka karere ka Nyamasheke amakimbirane yo mu ngo ahari, ariko bahangana na yo bifashishije abanyamadini n’amatorero, inshuti z’umuryango, inteko z’abaturage n’ubundi buryo bushoboka.
Ati: “Ntawungukira mu kwica uwo bashyingiranywe kuko nk’aba bari babyaranye abana 9 banuzukuruje. Umugabo arishwe, umugore agiye gufungwa, abana bateragirane nubwo dutekereza ko abato bazagenda basanga bakuru babo bashatse, ariko ntibyari bikwiye.’’
Yongeye gusaba abafitanye ibibazo mu ngo kugana ubuyobozi bukabagira inama, abaturage bandi na
bo bakihutira gutanga amakuru ku gihe aho bumvise amakimbirane mu miryango baturanye mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba.
Src:Imvaho nshya