Amakuru

Inama za Dr karangwa wa RFI ku gupimisha hagamijwe kumenya ko abana ari ababo

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFI), Dr. Charles Karangwa, yasabye ababyeyi bifuza gupimisha uturemangingo ndangasano (ADN) ngo bamenye niba abana ari ababo ko babigendamo gake, kuko bishyira mu kaga abo bana n’umuryango Nyarwanda muri rusange.

 

Muri RFI, imwe muri serivisi izwi cyane batanga ni ugupima ADN mu kureba ko abantu babiri bafitanye isano. Hari bamwe mu babyeyi bakunze kujyayo gupimisha abana babo kugira ngo barebe niba abana babyaye ari ababo, ukabona ko n’abandi batarajyayo babifite mu ntego.

Dr. Karangwa yavuze ko hari abantu benshi babagannye bumva ko abana atari ababo, babagana bamwe baciye no mu nkiko cyangwa ku bushake, bagasanga abana ari ababo nyamara baravugaga ko batababyaye.

Yakomeje agira ati “Ibyo bigerwaho ari uko hari impagarara mu rugo, ntabwo tugira inama abantu kuza gupimisha abana babo. Nk’uko itegeko ry’u Rwanda ribisobanura, umwana ni uwavukiye mu muryango akahakurira. Mutekereze ku ngaruka umwana wamaze kumenya ko atabyawe n’uwo yitaga se!’’

Yakomeje agira ati “Umwana yavugaga ati ‘papa’ yishimye, ejo rero nupimisha ugasanga si uwawe uwo mwana azagira ihungabana rikomeye kandi ntitwifuza ko umuryango Nyarwanda wagira ihungabana.”

Uyu muyobozi yavuze ko bifuza ko abagize umuryango babana mu mahoro, “abantu batugana akenshi ingo ziba zarasenyutse, zibanye nabi bakajya mu butabera. Ntitwifuza ko abantu bagera kuri urwo rugero, umwana wavukiye mu rugo akahakurira ni umwana w’Umunyarwanda.’’

ADN ipimishwa ku mpamvu ebyiri; hagamijwe ubutabera cyangwa bigakorwa ku bushake bwe. Mu butabera, abo mu Rwego rw’Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha, inkiko yaba iza gisirikare cyangwa iza gisivili, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu bashobora gusaba ko hapimwa ADN y’umuntu.

Mu bijyanye n’ubutabera, laboratwari ikenera icyemezo cy’usaba guhabwa iyo serivisi cyatanzwe n’urwego runaka rubisaba.

ADN igaragaza isano riri hagati y’abantu ku kigero cya 99.99%, ibi bikaba bigaragaza ko ari ikimenyetso simusiga ku isano iri hagati y’abantu mu gihe bikenewe nko mu rukiko.

Kuri ubu igiciro ku muntu umwe ushaka gupimisha ADN ku buryo butihutirwa yishyura 89.010 Frw, iki gihe ibisubizo biboneka mu minsi itarenze irindwi (iyo yabaye myinshi), ubwo ni ukuvuga ko gupima umugabo n’umwana ngo hemezwe ko ari uwe hishyurwa 178,020 Frw.

Iyo ushaka iyi serivisi mu buryo bwihutirwa ushaka ibisubizo mu masaha 24, ku muntu umwe ni 142,645 Frw, bisobanuye ko umugabo n’umwana bombi ikizamini bakorewe bishyura 285,290 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button