Amakuru

Nyamasheke:Abo mu kirwa cya Mushungo barakirigita ikibambazi bagacana umuriro ,amashanyarazi yari amateka iwabo

Ikigo cy’igihugu cy’ingufu REG cyatangaje ko cyasuye ikirwa cya Mushungo giherereye mu Kiyaga cya Kivu, ni mu Kagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke ikigwa cyitarangwagamo umuriro w’amashanyarazi.

iki kigo cya REG gitangaza ko nyuma yuko babonye abaturage bahaye baba mu kizima nibwo barangije gahunda yo kuhajyana umuriro w’amashanyarazi ubundi tariki ya 8 Gicurasi 2025  batangira gucana umuriro w’amashanyarazi bagejejweho na REG.

Amakuru ava mu karere ka Nyamasheke avuga ko icyo kirwa gituwe n’ingo 148, zigizwe n’abaturage barenga 700,
hakaba Urwunge rw’amashuri rwa Mushungo(GS Mushungo) ishuri ryihariye ku batuye icyo kirwa rikaba rigizwe  n’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye (9 Years Basic Education)
Mu byacaniwe hakabamo n’ikigo nderabuzima (Poste de Sante) yahuraga n’ingorane yo kutagira umuriro.

GS Mushungo itagiraga amashanyarazi.

Abaturage bo ku kirwa cya Mushungo bavuga ko mbere batarabona umuriro bitaribyoroshye kubona serivise zitangwa hifashishijwe amashamyarazi ariko kuri ubu ibintu Ari uburyohe.

Umwe ati” Mbere y’amashanyarazi ntitwamenyaga ibyabaye ariko ubu telefone na televiziyo biduha amakuru yo mu gihugu hose”.

Aba baturage barashimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu, Sosiyete  y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu REG ndetse n’Akarere kabo ka Nyamasheke kubwo kubona ibikorwaremezo bibegera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button