
#Kwibuka32:Imibiri yabonetse muri Rilima na Gashora yashyinguwe mu cyubahiro[PHOTOS]
Imibiri 52 y’abishwe muri Jenoside iherutse kuboneka muri Rilima na Gashora yashyinguwe
Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki 11/04/2026
Imibiri igera kuri 52 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine Gashora iherutse kuboneka mu bice bitandukanye, irimo 47 yabonetse mu Murenge wa Gashora n’indi itanu (5) yabonetse mu Murenge wa Rilima, yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Gashora; rushyinguyemo Abatutsi basaga 5,229.
Igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro iyi mibiri cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mata 2026, cyitabirwa n’abaturage batuye mu mirenge y’icyahoze ari muri Komine Gashora, Abayobozi batandukanye, n’imiryango ifite ababo bashyinguwe mu cyubahiro.
Bamwe mu barokotse Jenoside bashyinguye ababo mu cyubahiro, bavuze ko kuba babonye imibiri y’ababo byabaruhuye imitima.
Niyonagira Laurence wo mu Murenge wa Mayange mu Kagari ka Mbyo, ni umwe mu bashyinguye abe mu cyubahiro, yagize ati: “Ndumva nishyimye cyane nyuma y’imyaka 32 dushakisha abacu twarabuze amakuru, ariko tukaba twarayabonye kuri iyi nshuro. Ni iby’agaciro, bitubohoye umutima iyo tubonye abacu tukabashyingura mu cyubahiro, turumva tunezerewe.”
Nkurunziza Pièrre Damien na we washyinguye mu cyubahiro abo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashimiye Ubuyobozi bw’Igihugu, avuga ko Imana yahaye u Rwanda Inkotanyi ngo zitabare Abanyarwanda bityo umugambi wo kurimbura Abatutsi ukaba utaragenzweho.
Ati: “Ndashimira Imana yahaye u Rwanda Inkotanyi zikarutabara, umugambi wo gutsemba Abatutsi ntugerweho kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yari umugambi wo gutsemba no kumaraho. Uyu munsi rero twishimira ko Imana yaduhaye ubuyobozi bukomeye bwatwomoye ibikomere bitandukanye ndetse igashiraho imbaraga zo gukomeza gushakisha imibiri y’abacu ngo tubashyingure mu cyubahiro.”
Umuyobozi w’Akarereka Bugesera, Mutabazi Richard, yagaragaje ko kuba hari imibiri ikiboneka ishashyingurwa mu cyubahiro bigaragaza ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera ubwo yitabiraga igikorwa cyo kwibuka32,Jenoside Yakorewe Abatutsi mu w’1994, hanashyingurwa imibiri yabonetse yo muri Rilima na Gashora.
Yagize ati: “Kuba tugishyingura nyuma y’imyaka 32 Jenoside ihagaritswe, ni kimwe mu byerekana ubukana yakoranywe, igihombo Igihugu cyagize, ariko no kudatanga amakuru byuzuye byakurikiye mu nzira turimo yo kwiyubaka y’ubumwe n’ubwiyunge.”
Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi yasabye buri wese kudacika intege, ati: “Ibi ntibiduce intege ahubwo bitwongerere imbaraga z’umukoro wo kwigisha urubyiruko. Nkomeje imiryango yabonye abo dushyingura none kuko byongera kubatoneka nubwo byongera kubaha icyizere cyo kumenya aho abantu baruhukiye.”
Komine Gashora yari igizwe na Sagiteri 10 arizo, segiteri Juru, Karere, Musovu,Rwinume, Rilima, Gashora, Mwendo, Nkanga, Rweru na Mbyo.
Amateka agaragaza ko Abatutsi bo mu cyahoze ari Komine Gashora batangiye kwamburwa ubumuntu uhereye mu cyiswe igerageza rya Jenoside mu 1992, barasenyewe, baratwikirwa, baricwa, birakomeza kugeza habaye Jenoside nyir’izina muri Mata 1994, aho Abatutsi benshi bahungiraga ku biro bya Komine Gashora bahizeye ubuzima.
Amateka agaragaza ko ku matariki ya 10 na 11 Mata 1994, ari bwo hishwe Abatutsi bari bahungiye kuri komine.






