Amakuru

Rusizi:13 bamaze gufatirwa mu bikorwa by’ubujura bwangiza ibikoresho by’amashanyarazi

Mu kiganiro yahaye itangzamakuru kuri uyu wa 8 Gicurasi 2025 ,Umuyobozi wa REG Ishami rya Rusizi Jacques Nzayinambaho Tuyizere  yavuze ko hamaze gufatwa abagera kuri 13 bafatiwe mu bikorwa byo kwiba no kwangiza ibikoresho by’amashanyarazi mu ngo z’abaturage ku miyoboro itandukanye.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yagize ati:”Ku makuru duhabwa n’abaturage ,ku bufatanye bwa Polisi n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha tumaza gufata 13 mu byumweru 2 bishize bacyekwaho ubujura bwibasira ibikoresho by’amashayarazi.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko abamaze gufatwa baturuka mu mirenge ya Nyakabuye,Gitambi,Gashonga yo mu karere ka Rusizi.

Mu bajura bafashwe amakuru avuga ko bagenda biba compteurs z’abaturage n’insinga zigaburira ingo z’abaturage bityo bikagira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage .

Mu baganiriye n’itangazamakuru bibwe Compteur bavuga ko bayabagizeho ingaruka zikomeye aho baba mu kizima kandi barabaga ahacaniye.

Muhirwa Theoneste ni umuturage wo mu murenge wa Nyakabuye avuga ko yabyutse agasanga compteur ye yibwe yibwe nabo atahise amenya,ibyo avuga byamugizeho ingaruka.

Muhirwa Theoneste ,umuturage wo mu murenge wa Nyakabuye wibwe Cashpower bigatuma asubira mu kizima.

Ati:”Narabyutse nsabaga cash power yanjye yibwe nabo ntabashije kumenya ,kuri ubu sincaginga telefoni yanjye kandi icyongeyeho ndi mu kizima.”

Amenyeshejwe ko abagira uruhare mu iyibwa ry’ibyo bikoresho bamwe batangiye gutabwa muri yombi ,yavuze ko abafashwe babiryozwa dore ko bibangamira iterambere ryabo.

Ati:”Niba barigufatwa bakaba bafunze nibabiryozwe bibere n’abandi isomo ryo gucika ku muco mubi wo gutobera abaturage mu iterambere ryabo.”

Ubuyobozi bw’ikigo cy’ingufu REG ishami rya Rusizi bushimira abaturage badahwema kubaha amakuru kugirango abangiza ibikorwa by’amashanyarazi bafatwe babiryozwe.

Sobanukirwa n’itegeko rihana abangiza amashanyarazi.

Ingingo ya 14 y’amabwiriza Nº DGO/REG/005 yo ku wa 07/07/2022 agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe ivuga ko mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.

Ucuruza agomba kandi kwandika umwirondoro w’ugurisha ugaragaza amazina; kopi y’indangamuntu, pasiporo, cyangwa icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi; aho atuye; inomero ya telefone na aderesi y’ubutumwa koranabuhanga, iyo ihari.

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button