Amakuru

Nyiri Moshions Moses Turahirwa afunzwe azira gukoresha ibiyobyabwenge

Moses Turahirwa washinze akaba ari n’Umuyobozi w’inzu y’imideli yitwa Motions, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. 

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira, yemeje ayo makuru ko Turahirwa yatawe muri yombi mu kuganiro kigufi yagiranye n’itangazamakuru.

Yavuze ko Turahirwa yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa ibipimo byasuzumwe n’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFI), bikagaragaza ko akoresha ibiyobyabwenge.

Abenshi bahise bahuza ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inyitwarire idasanzwe yakunze kugaragaza igatungura benshi, haba mu buryo yitwara muri sosiyete ndetse n’ibyo asakaza ku mbuga nkoranyambaga.

Dr Murangira yavuze ko ibiyobyabwenge byasanzwe mu mubiri we byari byinshi cyane ku buryo bigoranye kwiyumvisha ko bitamugiraho ingaruka mu mitekerereze n’imyitwarire.

Ati: “Ntidushobora kwirengagiza ingaruka bishobora kuba byaragize ku myitwarire ye. Naho ku bindi, iperereza riracyakomeje.”

Si ubwa mbere Turahirwa akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge kuko mu 2023 na bwo yakozweho ipererwza ariko arekurwa by’agateganyo n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo gutanga ingwate.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button