Amakuru

Kayonza:Icyari intandaro ya serivise itanoze mu Bitaro bya Gahini kigiye kuvugutirwa umuti

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gahini byo mu karere ka Kayonza mu ntara y’Uburasirazuba buvuga ko ikibazo cya serivise itanoze ivugwa nababigana ,ku bufatanye na Ministeri y’ubuzima ,kigiye kuba amateka.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’ibi bitaro bya Gahini Dr Nkunda Philippe nyuma yuko hari abarwayi babwiye kivupost uburyo bagera ku bitaro bagataha mu masaha akuze kandi bahageze iya rubika.

Mu baganiriye na Kivupost batashatse ko amazina yabo ashyirwa hanze bavuze ko biteye inkeke kumva bagera ku bitaro i saa moya bakakirwa mu masaha akuze kandi bazindutse.

Ati:”Njye nageze hano i saa moya z’igitondo ,bigeze i saa sita ntarakirwa,gusa iyo ubajije bakubwira ko abaganga ari bake bityo ko ariyo mpamvu serivise itinda.”
Undi yavuze ko usanga kwakirwa muri ibi bitaro bifata igihe kirekire agasaba ko iki kibazo cyaba amateka muri ibi bitaro.

Ati:”Turasaba leta gucyemura iki kibazo kugirango serivise z’ubuvuzi mu bitaro bya Gahini zagenda neza kurushaho kugirango nuwaje kwivuza abone igihe atahira maze afate imiti.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Gahini Dr Nkunda Philippe yabwiye kivupost ko ikibazo cy’abaganga muri ibi bitaro kizwi ko cyakorewe ubuvugizi ariko ko ku bufatanye na Ministeri y’ubuzima iki kibazo kizacyemuka.

Ati:”Ikibazo cy’abaganga kirazwi gusa ku bufatanye na Ministeri y’ubuzima kuba bakizi kigiye gushakirwa umuti kugirango serivise inozwe ,inatangwe vuba.”

Raporo iheruka ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko ababyeyi bapfa babyara bakiri benshi kuko mu bantu ibihumbi 100 babyara, 248 babura ubuzima, ndetse ko abagore bari hasi y’umwe muri bane batwite ari bo bakurikiranwa inshuro enye uko zagenwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button