
Iyobokamana:Diyosezi ya Cyangugu yungutse urugo rushya rw’Ababikira
Kuwa 1 Gicurasi 2025, ku munsi mukuru wa Yosefu Mutagatifu, urugero rwiza rw’abakozi, Nyiricyubahiro Myr Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu, yafunguye ku mugaragaro urugo rushya rw’Ababikira b’Abakararisa muri diyosezi Gatolika ya Cyangugu, ruherereye muri paruwasi ya Nyamasheke anaruha umugisha.
Umuhango wo gufungura no guha umugisha urugo rushya rw’ababikira b’abakararisa muri paruwasiya Nyamasheke, wakurikiwe n’igitambo cya Misa, Nyiricyubahiro Mgr Edouard Sinayobye yaturiye muri Paruwasi ya Nyamasheke, yitabiriwe n’abapadiri baturutse hirya no hino mu maparuwasi ya Diyosezi, abapadiri bo mu muryango w’abafransikani, abihayimana mu ngeri zitandukanye barimo Ababikira bo mu miryango itandukanye muri diyosezi ndetse n’imbaga y’abakristu baje kwakira aba babikira
Mu butumwa bwa Nyiricyubahiro Mgr Edouard Sinayobye yatanze, yavuze ko roho mutagatifu ari we uhanga abiyeguriye Imana kandi akabahanga uko ashatse, bityo iyo abohereje muri diyosezi, nayo ibakira uko bari.
Mgr Edouard Sinayobye yagize ati” Ndagira ngo mbabwire babikira twakiriye, ko twishimye cyane kandi ko tubakiriye uko muri. Abiyeguriye Imana bose tubakira uko bari, roho Mutagatifu niwe ubahanga kandi akabahanga akurikije uko ashatse, ntabwo mvuga imyambaro yabo idasa ahubwo ndavuga ishingiro ry’ubuzima bwabo. Bakararisa rero tubakiriye uko muri, ni muhumure ntabwo tuzabasaba kujya mu bigo nderabuzima, yewe nta n’ubwo tuzabaziza ko mutasohotse ngo mujye gukora indi mirimo. Abiyeguriyimana bavandimwe muri aha twubaha uko bari, si imirimo bakora gusa ahubwo n’uburyo bwabo bwo kubaho ndetse n’aho baba.”
Abakristu bo ba diyosezigatolikayaCyangugu by’umwihariko aba paruwasiyaNyamasheke, berekanye ko baje kwakira aba babikira ari benshi , aho bavuze ko bishimiye kubashingira urugo bifashishije ituro.
HATEGEKIMANA Marie Consolée, ukuriye Komisiyo y’ihamagarirwabutumwa muri iyi Paruwasi ya Nyamasheke, mu mutumwa yatanze yavuze ko nk’abakristu bashimira Imana ku rugo rushya rw’abihayimana rwiyongereye muri paruwasi ya bo.
Yagize ati” Kandi turacyanashimira Imana, ku rugo rushyashya muri diyosezi yacu, muri paruwasi yacu ndetse rukaba ruje noneho by’umwihariko kudusengera, basenga ubudatuza. Baje rero muri uru rugo rwa paruwasi ya Nyamasheke, bahasanga abandi bihayimana. Dusanzwe dufite ababikira b’Abapenitante, dufite Abenebikira ndetse n’umuryango w’abafurere b’abayozefiti. Niyo mpamvu rero twishimiye kubana no guturana n’aba babikira, batubwira ko batuza cyane natwe wa mutuzo bazawutwigisha kugira ngo tubashe kumva icyo Imana ivuga.”
Mama Mukuru w’ababikira b’Abakararisa mu Rwanda, Marie Therese Undoyeneza, mu ijambo rye yashimiye abagize uruhare bose mu gutuma uru rugo rwabo rufungurwa muri Nyamasheke, maze yongera kwibutsa abakristu ko inshingano zabo ari ugusabira isi n’abayituye ubutaretsa ariko kandi avuga ko nyuma y’imirimo yo mu rugo bakira kandi bakaganiriza abafite ingorane
Padiri Twahirwa Theoneste , umuyobozi w’umuryango w’Abafransisikani mu Rwanda no mu burundi, witabiriye uyu muhango, mu ijambo rye nawe yagarutse ku butumwa bw’ababikira b’abakararisa aho yavuze ko ubutumwa bwabo bw’ibanze, babaho basengera isi ubudatuza kandi badasohoka
Yagize ati” Aba barasenga, bazirikana ijambo ry’Imana, barashengerera, bahongerera ibyaha byabo bwite, ibyaha byenge, ibyawe n’iby’isi yose. Bagerageza gushishikarira Imirimo yo mu rugo, urugo ruzitiye rufunze neza kugira ngo bashobore kwibeshaho ariko cyane cyane kugira ngo birinde ibibarangaza nk’ibi byose twebwe twirirwamo kuri iyi si, uko ifunguye n’uko ihagaze twese turabizi. Rero dufite ayo mahirwe akomeye kuba uyu munsi dufite abantu bahisemo uwo muhamagaro.”
Uyu muhango wo gufungura Urugo rushya rw’Ababikira b’Abakararisa muri paruwasi ya Nyamasheke, witabiriwe kandi n’ubuyobozi mu nzego bwite za leta, mu karere ka Nyamasheke, bwari buhagarariwe na Mukankusi Athanasie, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, wavuze ko nk’ubuyobozi bishimiye kwakira umuryango uzajya ubafasha mu Isengesho kandi anabashimira kuba barahisemo aka karere
Ababikira b’Abakararisa, bakomotse kuri Mt. Clara w’Assize, mu Butaliyani, kuva 1194 waje gufatanya na Mt. Fransisiko w’Assize mu 1212 mu buryo bugoye kuko ababyeyi be batabishakaga aha hakaba ariho bakomora kuba Ababikira bo mu miryango y’Abafransisikani. Bageze mu Rwanda mu 1981, maze bashinga urugo rwabo rwa mbere muri Paruwasi ya Kamonyi mu 1985, yaje kubyara izindi monasitere nk’i Musambira, Saye muri Bourkinafaso, Materi Dei y’i Byumba na Nyamasheke yatashywe kuri uyu wa 1 Gicurasi 2025.
Ababikira b’Abakararisa, baje biyongera ku bo mu muryango w’Abakarumerita basa nk’aho bafite ubutumwa bumwe, babarizwaga muri diyosezi Gatolika ya Cyangugu, aho ubuzima bwabo bose babwegurira imana mu gusenga ubutaretsa ndetse no gukora imirimo ibabeshaho kandi bakabaho basenga badasohoka.
Src:Kinyamateka.rw