
Igipimo cy’ubwiyunge cyazamutseho 12,4:-Dr Damascene Bizimana Ministiri w’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu
Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda cyazamutse ku gipimo cya 12.4% mu myaka 10, ibi bituruka ku byemezo binyuranye igihugu cyafashe, byatumye muri iyo myaka ishize igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigera ku rwego rwa 94.7% kivuye kuri 82.3%.
Leta y’u Rwanda yari isanzwe ituza abatishoboye mu Midugudu yubakirwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, ahandi hakubakwa Imidugudu igatuzwamo icyiciro cy’abari barahejejwe inyuma n’amateka no mu yindi Midugudu ituzwamo abimuwe ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu Dr Jean Damascène Bizimana, yasobanuye ko nta cyiciro cy’abanyarwanda kizongera kubakirwa ukwacyo ahubwo ko bazajya batuzwa hamwe mu rwego rwo kubana neza no kwirinda kwishishanya.
Yagize ati: “Ubu tugeze ku rwego rwo kugira ngo Abanyarwanda babane, nanone gufata abarokotse Jenoside ukabatuza ukwabo bonyine, si byo. Ntabwo ari byo, ibyiza nuko abantu babana hamwe, Abanyarwanda bose, kugira ngo binabafashe gukomeza kubana ariko binafashe no kuvaho ikintu cyo kwishishanya.
Iyo ufashe umudugudu w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ukabashyira ukwabo, abandi banyarwanda nabo ukabatuza ukwabo haba harimo n’icyo kintu cyo gutandukanya, icyo rero si cyiza.”
Minisitiri Dr Bizimana avuga ko gutuza abantu hamwe, ibyiciro by’abanyarwanda bose bagahurira mu bikorwa binyuranye biri no mu rwego rw’umutekano.
Atanga urugero rw’imidugudu yubakirwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho ngo iyo batujwe bonyine usanga byakorohera abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bashaka kubahungabanya.
Ati: “Hari aho byagiye bikorwa koko, ubu Imidugudu yubakwa muri iki gihe, inama dutanga, icyerekezo, umurongo nuko abantu bubakirwa hamwe kugira ngo byoroshye kubana kw’Abanyarwanda ariko binoroshye umutekano wabo.
Niyo bubakiwe ukwabo, ba bandi bafite ingengabitekerezo ya Jenoside no gushaka kujya kubatera, biraborohera ariko igihe bari hamwe n’abandi bafatanya kurinda umutekano.
Ndanakijyanisha n’ibindi muzi, muzi ko inzu z’amasaziro Leta yubakiyemo abakecuru n’abasaza bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi bageze mu za bukuru, ubu dufite inzu ya Bugesera, Rusizi, Nyanza na Huye izo nzu na zo ubungubu dushyiramo n’abandi baturage, urwo rugo rukaba urugo ruri mu Mudugudu, bakagira n’ibikorwa bakorana n’abandi baturage bari ahongaho.”
Akomeza agira ati: “Ni muri icyo cyerekezo dufite cyo kutubakira icyiciro kimwe cy’abanyarwanda ukwabo ahubwo kubahuza mu rwego rw’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”
Umwaka ushize Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana, yavuze ko 99% by’Abanyarwanda bemeza ko bashyize imbere ubunyarwanda, naho 94,6% basobanukiwe amateka igihugu cyanyuzemo.