Amakuru

RDC:Kabila yahanishijwe igihano cy’ Urupfu no guhita ashakishwa

Urukiko Rukuru rwa gisirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rwahamije ibyaha Joseph Kabila wabaye Perezida w’icyo gihugu, rumuhanisha igihano cy’urupfu kitagomba kugabanywa.

Mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kabiri nibwo Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye gusoma urubanza ruregwamo Joseph Kabila uburanishwa adahari.

Urukiko rwamuhanishije igihano cy’urupfu, runategeka ko agomba gufatwa ako kanya.

Yahamijwe ibyaha birimo gufata ku ngufu, gushyigikira imitwe igamije kurwanya ubutegetsi, ubugambanyi, kugambirira guhirika ubutegetsi no gushishikariza ibikorwa bigamije intambara.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button