Amakuru

Gako-Bugesera:Bucura bwa Prezida Kagame mu bagiye kwinjizwa mu ngabo z’u Rwanda[RDF]

Bucura bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, Brian Kagame ari mu ba Ofisiye bashya barenga 1,000 bagiye kwinjizwa mu Ngabo z’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu mu Ishuri rya Gisirikare ry’u Rwanda ribarizwa i Gako mu Karere ka Bugesera hagiye kubera umuhango wo kwinjiza aba Ofisiye bashya mu Ngabo z’u Rwanda nyuma y’igihe bahabwa imyitozo n’amasomo bya Gisirikare azabafasha kunoza inshingano zabo zo kurinda abaturage n’ubusugire bw’igihugu.

Brian Kagame ni umwe mu ba Ofisiye 42 bigiye hanze amasomo ya Gisirikare bagiye kurahirira kwinjira muri RDF hamwe n’abandi 987 bigiye mu ishuri rya Gako. Aba bose barahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button