
Ese koko kubyarira umukobwa utujuje imyaka mukabana bigize icyaha?
Hari abantu benshi bavuga ko Kuba wasambanyije umwana uri munsi y’inyaka 18 mukabana nk’umugore n’umugabo byagakwiye kwirengagizwa bigafatwa nkaho nta cyabaye mu gihe itegeko ryo ribikubaza.
Ubusanzwe Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihinduwe ku buryo bukurikira.
Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo umwana ufite imyaka 14 ariko utarageza 18 y’amavuko asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, ahanwa hakurikije ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.
Iyo umwana ufite nibura imyaka 14 asambanyije umwana ufite imyaka 14 akoresheje imbaraga, iterabwoba, uburiganya cyangwa abikoze ku ntege nke z’uwakorewe icyaha, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.
Nzaramba Deogratias ni umuturage wo mu murenge wa Gikundamvura yabwiye kivupost ko bitumvikana uburyo umuntu azana umugore nyuma yaho agafungwa azira ko ari mutoya,agakomeza avuga ko cyera babazanaga ari bato cyane ntihagire ubafunga.
Ati:”Nkanjye nashatse muri 1973 nazanye umugore wariwarabaye imfubyi ku babyeyi bombi afite imyaka 14,nanubu turarambanye ,twabyaranye abana icyenda kandi tubanye neza.”
Yakomeje avuga ko hari umuhungu w’umuturanyi uherutse gufatwa ateshwa umugore we bitewe nuko bashakanye umugore atujuje imyaka arafungwa .
Ati:”Mperutse kubona bazagufata umwana w’umuturanyi kubera ko Yachats umwana utujuje imyaka ,gusa ntarakatirwa ariko yarafashwe kandi umugore we yavugaga ko nta kibazo bafitanye.”
Hari Umukecuru wo mu murenge wa Butare witwa Nyirantahomvukiye Domina uvuga ko Kuba bafata abo basore bakabafunga we abifata nko kubahemukira ,akavuga ko abakobwa b’iki gihe nabo batakiyubaha biheshe agaciro.
Ati:”Usanga abana b’iki gihe barize ingeso mbi zo kwiyandarika aho usanga umwana w’umukobwa ufite imyaka 12 azi umugabo ugasanga nabo bakururira abo basore gufungwa.
Ati:”Kuri ubu ibintu byarahindutse ,usigaye usanga umwana w’umukobwa w’imyaka 12 azi gusambana ukibaza ibyo ari byo bikakuyobera,rero ku ruhande rwanjye mbona nabo bahungu barengana.”
Mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha buheruka,Umukozi wa RIB ushinzwe gukumira ibyaha Jean Claude Ntirenganya avuga ko icyaha cyo gusambanya umwana kidasaza,kikaba kinafite ibihano bikakaye bityo ko abantu bagakwiye guhagarika isanbanywa ry’abana.
Ati:”Icyaha cyo gusambanya abana ntigisaza ,gifite ibihano biri hejuru nkuko amategeko ahana y’u Rwanda abiteganya bityo ko abantu bagakwiye kubihagarika.”
Nubwo tutarabona icyo imibare y’iki gihe ivuga gusa mu myaka yashize ,Imibare y’uburyo ibirego byo gusambanya abana byatanzwe igaragaza ko mu 2016/17, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego 2091, mu 2017/18 biba 3060 naho mu 2018/19 yakira ibirego 3512.
Mu bantu bakurikiranyweho ibi byaha, mu 2018/2019 ni 3417, mu 2017/18 bari 3001 naho mu 2016/2017 ni abantu 2092.





