Amakuru

Hizihijwe Umunsi wa Mutagatifu Thereza w’Umwana Yezu waragijwe Central ya Kiziho,hanatangizwa ishuri ry’ukwemera

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Ukwakira hizihijwe Mutagatifu Thereza w’Umwana Yezu waragijwe central ya Kiziho iherereye muri Paruwasi ya Nyakabuye muri Diyosezi ya Cyangugu ,umuhango wabanjirijwe n’igitambo cy’ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye,Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu.

Bamwe mu bakristu baganiriye na Kivupost  ko batewe ishema n’uyu munsi wa Mutagatifu Therese w’Umwana Yezu ,urugero rwo kwicisha bugufi.waragijwe Central yabo.

Dismas Habirora avuga ko anateka ya Mutagatifu Thereza w’Umwana Yezu atangaje aho yatanze urugero rwo kwiyoroshya.

Ati:”Mutagatifu therese w’Umwana Yezu yranzwe n’ubwiyoroshye  bwatuma abakristu tumwigiraho kwicisha bugufi no kwiyoroshya byamuranze.”

Marcelline Niwemukazana avuga ko Thereza w’Umwana Yezu yagakwiye kuba urugero rw’abatuye isi mu kwicisha bugufi no kwiyoroshya.

Ati:”Twe abatuye Isi twakagombye gukurikiza imigirire ya Mutagatifu Therese w’Umwana Yezu urugero rwo kwiyoroshya

Amateka ya Mutagatifu Therese w’Umwana Yezu.

Abayeyi be ni Ludoviko na Azeliya (Louis Martin na Azélie-Marie Guérin). Bari abantu bubaha Imana, bagakunda imigenzo myiza inyuranye yo kwitagatifuza, nko kubahiriza gusiba (le jeûne) no gusenga bubahirije umwaka wa liturujiya. Mariya Fransiska Tereza Maritini yavukanaga n’abana icyenda, bane mu bavandimwe be babaye ababikira. Abo ni Mariya, Pawulina, Lewoniya na Celine. Tereza yabatijwe kuwa 4 Mutarama 1873, mukuru we Mariya, wari ufite imyaka 13 y’amavuko. Tereza yakundaga ubuzima bw’abihayimana, agahora ashakisha uko yashimisha Yezu, ari nako ahangayikishijwe no kumenya niba Yezu amwishimira Tereza yakomerekejwe no kubura nyina Zeliya kuwa 28 Nzeri 1877, nuko ahitamo mukuru we Pawulina wari mu kigero cy’imyaka 16 ngo umubere umubyeyi mu mwanya wa zeliya witahiye.

Tereza yabaye imfubyi kuri Nyina afite imyaka ine n’igice, arerwa na bakuru be Mariya na Pawulina. Aba bose bitagatifurije mu muryango w’Abakarumeli i Lisieux. Tereza yiyumvisemo umuhamagaro wo kwiha Imana akiri muto, nuko ajya i Roma gusaba Papa Lewo wa XIII kwemererwa kwinjira mu muryango w’Abakarumeli atarageza imyaka yari yemewe n’amategeko ya kiliziya. Yarabyemerewe, nuko yinjira mu muryango w’Abihayimana afite imyaka 15 y’amavuko, ahitagatifuriza mu gihe cy’imyaka icyenda, hanyuma asanga uwo yiyeguriye mu ijuru. Tereza yadukanye uburyo bushya bwo kwitagatifuza. ‘Akayira k’ubusamo’ (la théologie de la « petite voie », de l’enfance spirituelle) ; kubwe, si ngombwa gushakira ubutagatifu mu bintu bihambaye gusa, ahubwo mu bikorwa bya buri munsi, bimwe bito cyane, ukabisohoza ku bw’urukundo rw’Imana.

Tereza w’Umwana Yezu yari afite inshingano ebyiri ; Kuba umutagatifu, no gusabira Abasaseridoti. Mu kuzirikana Ijambo ry’Imana no gusenga cyane, yahishuriwe uburyo bworoshye bwo kugera ku mugambi we : Kwiyoroshya (kwicisha bugufi) kugira ngo Imana ubwayo imuzamure uwo « Musozi utoroshye w’ubutungane ». Ubwo buryo bwe nibwo buzwi ku izina ry’INZIRA NGUFI cyangwa ‘AKAYIRA K’UBUSAMO’. Tereza w’Umwana Yezu ni umwalimu w’ubwiyoroshye no kurangamira Imana muri byose, ntacyo usuzuguye. Uwo mugenzo mwiza ukwiye kuranga abakristu, ukabimikamo umuco w’ubwubahane.

Inyandiko za mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu

Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu yasize inyandiko nyinshi zinyuranye, ibisigo, amabaruwa, ikinamico (Jeanne d’Arc accomplissant sa mission), inyandiko ku buzima bwe (Manuscrits autobiographiques) … zivuga ku rukundo nyampuhwe rw’Imana n’uburyo bwo kwitagatifuriza mu byo abandi bafata nk’ibyoroheje. Imwe mu nyandiko tumukesha ni iyitwa ‘Histoire d’une âme’. Ni igitabo cy’amapaji 457, kigizwe n’inyandiko zirangwa n’inyuguti (Manuscrits A, B et C) zanditswe na Tereza ubwe. Cyasohotse nyuma y’umwaka Tereza yitabye Imana.

Inyandiko (Manuscrit) A: yayanditse abisabwe na mama Anyesi mu 1895, ayimushyikiriza kuwa 20 Mutarama 1896. Ni inkuru y’ubuzima bwe akiri muto (ses souvenirs d’enfance). Inyandiko (Manuscrit) B: ni impurirane y’amabaruwa Tereza yandikiye, mu bihe bitandukanye, umubyeyi we wa Batisimu, ari we mukuru we Mariya, amabaruwa Tereza yandikiye Yezu, asobanura uko abayeho, n’ingabire yakiriye mu kwezi kwa cyenda mu 1896, ndetse n’uko yavumbuye ko umuhamagaro we ari urukundo. Iyi nyandiko ni nk’amahame, agizwe n’amategeko y’akayira k’ubusamo (la charte de la petite voie d’enfance)

Inyandiko (Manuscrit) C : ni inyandiko ikomeza amateka y’ubuzima bwa Tereza, yayanditse kugeza ananijwe n’indwara yamuhitanye. Mbere yo gusanga uwo yiyeguriye, Tereza yahaye Pawulina inshingano yo gukosora inyandiko ze, nuko uwo murimo awusoje, kuwa 30 Nzeri 1898, haboneka igitabo tuzi nka ‘Histoire d’une âme’. Iki gitabo cyarakunzwe cyane, gihindurwa mu ndimi nyinshi, gisubirwamo kenshi, kiba ingirakamaro mu kwitagatifuza nk’uko byatanzwemo ubuhamya n’abasomyi batandukanye barimo n’abasaseridoti nka Padiri Marie-Josèphe Lagrange, washinze ikigo cya Bibiliya cy’i Yeruzalemu. Gusoma iki gitabo byeze imbuto nyinshi : byatumye benshi biyegurira Imana, haba mu bakarumeli ndetse no mu yindi miryango.

Tereza yanditse kandi isengesho ryo kwiyegurira urukundo nyampuhwe (Acte d’offrande à l’Amour Miséricordieux). Mu buzima bwe, yanditse amabaruwa asaga 250, imivugo 62, ikinamico (pièces théâtrale de récréations pieuses) 8 n’amasengesho 21.

Tereza w’Umwana Yezu mu batagatifu ba Kiliziya

Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu yameneyakanye vuba kandi henshi. Imana imukoresha ibitangaza byinshi, bituma abakristu bamwiyambaza na mbere y’uko yandikwa mu gitabo cy’Abatagatifu. Abakarumeli b’i Lisieux bakiriye amabaruwa menshi cyane ahamya ibyo Imana yakoreye abantu binyuze kuri Mutagatifu Tereza. Mu kinyeja na cya XX, Inzira y’ubwitagatifuze ye (spiritualité) na yo yakoze ku mitima ya benshi : abihayimana bo mu miryango itandukanye, abanyapolitiki, abanditsi, n’abandi bahanga (philosophes) benshi.

Urugendo rwe rwo kwandikwa mu gitabo cy’Abatagatifu rwatangiriye muri diyosezi avukamo kuwa 3 Kanama 1910. Kwandikwa umuntu mu gitabo cy’Abatagatifu, icyo gihe byagombaga gukorwa ariko uwo ubisabirwa amaze nibura imyaka imyaka 50 yitabye Imana. Kuri Tereza, Papa Benedigito wa XV yemeje ko iryo hame ritakurikizwa. Tereza w’Umwana Yezu yashyizwe mu rwego rw’Abahire kuwa 29 Mata 1923, yandikwa mu gitabo cy’Abatagatifu kuwa 17 Gicuransi 1925 na Papa Piyo wa XI, watangaje ko ari icyitegererezo mu butumwa bwe, nk’inyenyeri imumurikira mu buyobozi bwe (l’étoile de son pontificat). Kuwa 19 Nzeri 1997, ni umwalimu/umuhanga wa Kiliziya. yanditswe mu bahanga ba Kiliziya (Docteurs de l’Église) na Papa Yohani Pawulo wa II.

Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu ni umwe mu batagatifu bakundwa cyane ku isi. Abapapa benshi bakunze kumwisunga, bamuvuze imyato. Papa Piyo wa X ati « Tereza w’i Liziye ni imena mu batagatifu bo mu bihe byacu »; Papa Piyo wa XII ati: « Imbaraga za mutagatifu Tereza ni uko yashoboye kwinjirira mu mutima w’Ivanjili. Ubwo yashakaga kuvuga urukundo. Tereza yabaye incuti yihariye ya papa Yohani wa XXIII, kugeza n’ubwo amutabaza ngo aze kumufasha muri Konsili Vatikani ya II! Papa Pawulo wa VI ati: « Mutagatifu Tereza ni umwalimu w’isengesho, akaba n’icyizere ku bashakisha Imana n’ubutungane. Papa Yohani Pawulo wa II ati: « Tereza koko ni Umwalimu ukwiye muri ibi bihe byacu; ibihe binyoteye Ijambo rizima kandi rya ngombwa; ibihe by’ubuhamya bw’ubutwari kandi bwizewe ». Papa Pawulo wa VI yakundaga cyane mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, kuko yabatijwe umunsi Tereza yitaba Imana, ati: « Navukiye muri Kiliziya umunsi umutagatifu avuka mu ijuru » Ku isi hari kiliizya zisaga 1700 zamweguriwe. Hari kandi ibigo byinshi ndetse na za shapeli nyinshi byafahse izina rye. Uwahawe ibisingizo bya bene ako kageni, ni umutagatifu wabayeho imyaka 24 kuri iyi si. Icyenda muri yo, yayirangirije muri Karumeli y’i Liziye.

Asangiye n’aba batagatifu n’Abahire kwamamaza Impuhwe z’Imana. Abo ni  Fawustina Kowalska,  Misheli ,  Siperansiya wa Yezu , Yohani Yozefu Lataste ,  Yohani Pawulo wa II  na  Ludoviko Orione.

Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, udusabire!

 

Nyuma y’igitambo cya Misa cyaturiwe muri Central Gatorika  ya Kiziho ,muri Paruwasi ya Nyakabuye Hatangirijwe ishuri ry’Ukwemera.

Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye yavuze ko kuri uyu munsi hatangijwe ishuri ry’ukwemera ryahuriranye n’ibi birori byo gutaha Central ya Nyakabuye yaragijwe Mutagatifu Theresa w’Umwana Yezu.

Agaruka ku Ishuri ry’Ukwemera yavuze ko nka Diyosezi impamvu bahisemo gushinga iri shuri aruko muri ibi bihe Imana ivugwa mu buryo butandukanye ahobusanga hari aho bisobanya,bizana urujijo mu kumenya Imana n’ibyayo ,ugasanga biruhije gusobanura ibyo byose muri ubwo buryo.

Ati:”Abavuga Imana uko bayumva mu  bitekerezo byayo ugasanga rimwe na rimwe bayirusha ijwi usanga biteye urujijo n’umwijima,aho gusobabukirwa ibyerekeye ingoma y’Imana ugasanga biragoranye ariyo mpamvu iri shuri rigamije kwerekana ko Imana ihari kandi inakora.”

Muri iyi minsi hadutse ibitekerezo bigamije kwangisha Imana abayikunda kugirango bice intege abayizera n’abayemera,bikavangira ibyerekeye ukwemera.

Yagarutse ku bantu bavuga ko badakeneye Imana ,ko umuntu ashobora kubaho adakeneye Imana ugasanga hari abasigaye baterwa isoni no kuvuga imana bityo ko twese dukeneye uburyo bwo kujijuka mu kwemera kugirango tumenye ibyo Imana yaduhishuriye.

Ati:”Niyo mpamvu twibaza tuti “Ese abakristu bacu babihagazemo bate?” Iyo uteze amatwi abakateshitse bacu,abarimu bacu,ugasanga nabo bacyeneye kongera ubumenyi kugirango iryo shuri ry’ukwemera ritere imbere.”

Aha Nyiricyubahiro Musenyeri Edouard Sinayobye yagarutse ku ngo usanga abana batigishwa amasengesho n’ibindi ugasanga umwana akuze atazi Iby’imana,yahereye kuri ibyo asaba ko urugo rwaba ishuri ry’ibanze ku nyigisho zo guhabwa abana kugirango bakure basobanukiwe iby’Imana,bityo twese tukaba abogezabutumwa dukesha Batisimu twahawe.

Kurikira ijambo ry’Imana ryasomwe hatahwa Central ya Kiziho hanafungurwa Ishuri ry’Ukwemera muri Paruwasi ya Nyakabuye

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button