Amakuru

Rusizi:Abanyeshuri 8 bafashwe n’indwara y’amayobera hagakekwa amarozi

Hari abanyeshuri bagera ku munani bashwe n’indwara y’amayobera mu ishuri ribanza rya Mutagatifu Mama Faustina rya Makoko riherereye mu mudugudu wa Makoko mu kagari ka Kiziho mu murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi.

Ni amakuru yatangiye kumenyekana ejo hashize ku wa 18 Ugushyingo ,bihumira ku murari kuri uyu wa gatatu ubwo abanyeshuri 8 bagaragarwaho niyi ndwara bicyekwako Yaba ari amarozi dore ko abanyeshuri bahura nicyo kibazo bavuga amagambo atandukanye azanamo namwe mu baturanyi babo bacyekwaho kugira amarozi.

Hari umubyeyi waganiriye na Kivupost utashatse ko amazina ye ashyirwa azabona wabuze ko we atuye I Kamonyi mu majyepfo ariko yabwiwe ko umwana we ari mu bafashwe niyo ndwara .
Ati:”Njye simpari ariko nabwiwe ko umwana wanjye nawe yafashwe niyo ndwara y’amayobera gusa nasabye ko umwana yakoherezwa mu rugo kugirango yutabweho byisumbuyeho.”

Amakuru avuga ko muri abo bana Bose basara bavuza induru bavuga abaturanyi babo basanze bacyekwaho kuba bafite amarozi ,uyu mubyeyi nawe yabihamirije umunyamakuru.
Ati:”Hari abasaza duturanye bazwiho kuroga bityo abana bacu iyo bafashwe niyo ndwara usanga bavuga,tugacyekako iyo ndwara abana bacu bafite baba babifitemo uruhare Kandi rugaraga.”

Yunzemo ati:”Nibo ataribyo kuki aribo abo bana bavuga?ntahandi basara bavuga uretse abo bagabo,Turasaba inzego kuza gusuzuma iki kibazo kugirango gishakirwe umuti urambye Kandi uhamye.

Ubuyobozi bw’ikigo bwo butangaza ko icyo kibazo cyatangiye ejo hashize gusa ko cyatangiranye abana babiri ,ubu bakaba bageze ku bana umunani.

Ati:”Nibyo Koko icyo kibazo cyatangiye ejo gitangirana abana babiri ariko kuri ubu bamaze kuba umunani gusa tukaba twatangiye igikorwa cyo kubasengera turebe ko byakoroha.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabuye bwo bwavuze ko kuva bumenye icyo kibazo bugiye kugikurikirana.
Kamali Kimonyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyakabuye ati:”Kuva tubimenye tugiye kubikurikirana.”

Muri aka gace hakunze kugaragaza abana bafatwa n’indwara zidahita zimenyekana aho usanga hari ibigo by’amashuri usanga abana bafatwa n’indwara zitazwi hakaba hakekwa amarozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button