
Rusizi-Bugarama:Umunyamuryango wa RPF INKOTANYI agomba kuba nkore neza bandebereho:-Mayor Sindayiheba Phanuel
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel yabwiye abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo mu murenge wa Bugarama ko umunyamuryango agomba kuba intangarugero kugirango abe nkore neza bandebereho.
Ibi yabitangarije abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi mu murenge wa Bugarama mu nteko rusange yabahuje kuri iki cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025 .
Mayor Sindayiheba yababwiye ko byinshi mu mahame ya RPF agomba kuranga buri munyamuryamgo nyawe kigirango abe intangarugero mu rwego rwo kubahisha umuryango wa RPF-Inkotanyi.
Mayor Sindayiheba Phanuel yagereranyije Ruswa n’imbeba mu mugani yaciriye abanyamuryango aho yavuze ko ipusi ishaka kuba intare ireka kurya imbeba.
Yagize ati :”Twese abanyamuryango ba RPF Inkotanyi tuzi ko kurwanya ruswa biri mu mahame umuryango wa RPF Inkotanyi ugenderaho,niba rero uri Umunyamuryango ukaba urangwa na Ruswa menya ko uri ya Pusi ishaka kuba intare ariko ikareka kuzinukwa imbeba.”
Yunzemo ko umunyamuryango muzima ariwe ugomba gufata iya mbere mu kurwanya ruswa n’imiturire y’akajagari.
Ati:”Ntabwo waba uri umunyamuryango wa RPF Inkotanyi wijandika muri ruswa cyangwa mu myubakire y’akajagari ,rero umunyamuryango wese agomba kuba “nkore neza bandebereho”.
Yavuze ko umunyamuryango muzima ahora yiga aho kumva ko byose abizi bityo bigatuma ahora yunguka ubumenyi.
Muri iki gikorwa cy’inteko rusange hateye intambwe idasubira inyuma abasaga 99 nabo binjira mu muryango RPF Inkotanyi baranabirahirira.
Ubuyobozi bw’umuryango wa RPF-Inkotanyi mu murenge wa Bugarama butangaza ko abanyamuryango banditse basaga 13000.