
Rusizi:Amazi yo mu ruganda rwa Cimerwa yangije ibikorwa by’abaturage
Ahagana I saa munani kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Werurwe 2026 ,nibwo amazi ava mu ruganda rwa Cimerwa yiraye mu bikorwa by’abaturage arabyangiza anasenya amazu y’abaturage ku buryo bamwe bagiriwe inama yo gukodesha.
Ibaruwa Ministiri yigeze yandikira Cimerwa abasaba gucyemura ikibazo cy’abaturage.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Nyenyeri mu kagari ka Shara mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba.
Abaturage bahuye nibyo biza babwiye Kivupost amarorerwa bahuye nayo.
Umwe mubo twaganiriye warufite inzu aho yashegeshwe n’azi yavuye muri Cimerwa yatubwiye uko byagenze.
Tuvugana yagize ati:”Twari mu nzu imvura iragwa,nuko amazi aturuka mu mazu y’uruganda rwa Cimerwa yuzura urugo(Clôture)yabo arabyimba maze asenya urukuta maze ahita adusakaramo nibwo yadusenyeye amazu nayo atasenye yayasize mu manegeka.”
Yunzemo ko we uretse inzu yashegeshwe,imyaka yariyarasaruye irimo ibishyimbo ,ibigori n’ukuceri byose byatwawe n’amazi ibindi biratoha ku buryo ntacyo yabimaza.
Ati:”Byose narimfite birimo imyaka byose byatwawe n’amazi ibindi birangirika ,imfite aho kwerekeza kuko inzu yo ninyijyano irangwira.”
Niyonzima Anaclet wagizwe iho ingaruka n’ibiza by’amazi byaturutse mu ruganda rwa Cimerwa yabwiye Kivupost ko bibabaje kumva bahora bagaragaza ikibazo cyabo cyuko cimerwa yava mu baturage cyangwa bo bakavamo gikomeza gifatwa nkaho kidahari bikazarangira gitwaye ubuzima bw’abaturage.
Ati:”Twaratatse ,twaravuze ariko byose byabaye gusyera mu mazi,twifuje ko Cimerwa yakwimuka ikaduha umutekano cyangwa twe ikatwimura ikaduha ingurane kuko ibifitiye ubushobozi byaranze,ubu tumeze nkaho twatawe.”
Uyu Niyonzima Anaclet avuga kandi ko inzego zose bireba za Leta zizi ikibazo cyabo ariko bategereje igisubizo kirambye kuri iki kibazo baraheba.
Ati:”Ikibazo cyacu kirazwi ,nta rwego na rumwe rutakizi twibaza impamvu kidacyemurwa tugaheba,rero ubuzima nwacu butaratikirira aha nibashake umuti w’iki kibazo.”
Hari umugore nawe uvuga ko kumva imyaka ye yishwe n’amazi agiye guhura n’inzara ikomeye kuko niho yarategeye ibiryo bizagaburira umuryango we.
Ati:”Imyaka yanjye narinarahinze yatwawe n’amazi yavuye muri Cimerwa,sinzi icyo nzagaburira abana nyuma yuko imyaka yanjye itwawe,ndifuza ko Cimerwa iza ikabara ibyangiritse byacu ikatwishyura byarimba bakanatwimura kuko turambiwe ibikorwa bya Cimerwa biduteza akaga gatandukanye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Shara Sibomana Aimable yavuze ko bakegeranya ibyangijwe ariko ko abaturage bari mu mazu yangijwe batayasubiramo ahubwo ko hari uwo bahita bakodeshereza ku ikubitiro kuko inzu yakora imugwaho.
Ati:”Ibyo byabaye turacyakusanya amakuru ariko nabasuye ,ndahagera ndeba uko bimeze hari n’umuturage duhise twimura kugirango inzu itaza kumugwira kuko yangiritse.”
Mu 2022, ubwo yaganiraga n’abavuga rikumvikana bo mu Karere ka Rusizi, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahaye umurongo iki kibazo aho yavuze ko hagati y’uruganda n’abaturage hakwiye kuvamo kimwe kikimuka.
Yagize ati “Ibyo kwimura uruganda cyangwa abaturage, cyo kimwe kigomba kuba cyo. Wenda reka tuvuge ko kwimura uruganda ari byo bigoye kurusha, abo baturage bagomba gushyirwa ahandi”.
Perezida Kagame yavuze ko Leta nk’uko ifatanyije n’abandi bari muri CIMERWA, uru ruganda rugomba kubigiramo uruhare byanze bikunze.
Ati “Turaza gushaka ukuntu inzego za Leta zibishinzwe zifatanya namwe n’iyo CIMERWA, noneho higwe uko ikibazo cyakemuka”.





