Amakuru

Rusizi:Yishe nyina akoresheje ishoka,ahita nawe yikata igitsina

Hari umugabo wo mu mudugudu wa Rwibutso wo mu kagari ka Gatereri mu murenge wa Butare ucyekwaho kwica nyina biturutse ku makimbire nawe agahita yikata igitsina.
Ibi byabaye kuri uyu wa kane tariki ya 23 Ukwakira 2025 mu mudugudu wa Rwibutso wo mu kagari ka Gatereri mu murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba.

Abahaye Kivupost amakuru bavuga ko uyu musore ucyekwaho kwica nyina yarangiza akica igitsina yariyarabigambiriye aho byatangiye kuva bahabwa Give Direct aho buri muryango wahawe miriyoni n’ibihumbi magana abiri(1200000).
Ati:”Byatangiye baduha Give direct inkunga leta yageneye imiryango itishoboye yo mu murenge wa Butare ariko agashaka guhindura ayo mafaranga ye Kandi yari aya mama,bamuhayeho ibihumbi mirongo irindwi,akayagaya avuga ko ari make ku buryo tubona ko intandaro ya byose ariyo nkunga twahawe.”

Uyu mushiki we avuga ko nyuma yuko ayo mafaranga y’inkunga bayabonye,baguzemo ibikorwa bitandukanye n’amatungo ariko uwo musaza wabo ntabyishimire ku buryo n’ingurube yaguzwemo yagarutse akitwikira ijoro akayiba.

Ati:”Nyuma y’induru ze yazanaga kubera ayo mafaranga n’ingurube mama yaguzemo yaraje arayiba ayigurisha amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu.”
Umuturanyi wabo witwa Alphonse Ngwabije avuga ko uwo musore ucyekwaho kwica nyina umubyara yashwanye n’umugore we bashakanye kubera kutumvikana na Nyirabukwe(Nyakwige Dera)hanyuma agasaba umugabo we azagaruka aruko Nyirabukwe atazaba akiriho bityo ko bacyekwa ko ariyo ntandaro y’ urupfu rwa Nyakwigendera.

Ati:”Umugore we nyuma yo gutandukana n’uwo ucyekwa kwica nyina yamusabye ko azagaruka kumureba bakabana mu gihe nyina(Nyirabukwe)atazaba akiriho,ngatekereza ko nayo yaba ariyo ntandaro y’urupfu rwuwo mubyeyi.”

Amakuru Kivupost yamenye nuko ucyekwaho icyo cyaha yakomeje yotswa igitutu n’abandimwe be bamubaza uko nyina yaba apfuye urwamarabira,ahita ajya kwingirana mu nzu atangira kwikata ubugabo(igitsina).

Ati:”Dukomeje kumwotsa igitutu yikingiye iwe mu nzu gusa ubuyobozi buhamagara RIB nakinguye inzu basanga arikuvirirana amaraso bitewe nuko yatangiye kwikata ubugabo nibwo ababwiye uko byose yabigenje kugirango yice nyina.

Nyirubwite yitangiye amakuru ku nzego z’umutekano avuga ko yafashe nyina akamukubita ishoka mu mutwe yarangiza akamukubita iya kabiri mu gatuza kugeza ashizemo umwuka.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Butare buhumuriza abaturage bukabasaba ko bakagombye gutyngwa nutwo bishakiye kurusha kuvutsa umuntu ubuzima kugirango umutware utwe nkuko byagendekeye uyu musore ucyekwaho gukora icyaha,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ukurenge wa Butare Bwana Ntawizera Jean Pierre yagize ati:”Turasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe no gutungwa n’ibyo bavunikiye kurusha kumva ko wavutsa ubuzima umubyeyi kugirango utungwe n’umutungo we nkuko uyu musore ucyekwaho kwivugana umubyeyi ye yabikoze.”
Uyu muyobozi kandi avuga ko abaturage bagomba kujya batungira ubuyobozi ahari ibibazo bigakumirwa kare bitarageza ku rupfu.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanye mu bitaro bya Mibilizi kugirango ukorerwe isuzuma mu gihe ucyekwaho iki cyaha acumbikiwe kuri Station ya RIB ya Nyakabuye mu gihe iperereza rigikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button