Amakuru

Abapolisi baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru basezeweho

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yasezeye mu cyubahiro, abapolisi baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.

 

Abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, bose hamwe ni abapolisi 150 barimo ba ofisiye bato 45 na ba su-ofisiye 105.

Ubwo yabasezereraga ku mugaragaro, mu muhango wabereye ku Kacyiru, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yashimiye abasezerewe mu kazi, ku bwitange n’ikinyabupfura bagaragaje mu kazi.

Yashimiye kandi imiryango yabo yakomeje kubaba hafi mu rugendo rw’akazi, bihanganira kuba batari hafi yabo kubera imiterere y’akazi n’inshingano bari bafite.

Ati “N’ubwo mugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, akazi ko kurwanya icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’igihugu karakomeza kandi tuzakomeza dufatanye nk’uko bisanzwe.”

DIGP Ujeneza yabasabye kuzakomeza kurangwa no gukunda igihugu, imyitwarire myiza no kwitanga, abizeza ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubabonamo imbaraga zayo mu guteza imbere umutekano w’igihugu n’iterambere.

CIP (rtd) Bernard Gahonzire, wari uhagarariye abasezerewe, yashimiye nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame wabashyize mu kiruhuko cy’izabukuru.

Yashimiye kandi ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuba butarahwemye kubaba hafi mu kuzuza neza inshingano zabo.

Ati “Igihe tumaze mu kazi ni urugendo rurerure twigiyemo byinshi bizaduherekeza na nyuma y’akazi, dukomeza kurangwa n’indangagaciro mwadutoje.”

Yavuze ko mu buzima bagiyemo nyuma y’akazi, batazatatira igihango, kuko bazirikana amahirwe bahawe yo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu kandi bakazakomeza kuwutanga aho bizaba bikenewe hose.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button