
Abapolisi 160 bagize itsinda rya RWAFPU2-10 berekeje mu butumwa bw’amahoro
Abapolisi b’u Rwanda 160 bagize itsinda RWAFPU2-10 bahagurutse i Kigali berekeza mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique (MINUSCA).
Basimbuye bagenzi babo bageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 8 Gicurasi 2025, ahagana Saa Kumi n’Ebyiri, bagize itsinda RWAFPU2-9 ryari riyobowe na SSP Boniface Kagenza wari Umuyobozi wungirije w’itsinda. Iri tsinda ryari rimaze umwaka umwe muri ubu butumwa ahitwa Kaga Bandoro mu Majyaruguru y’igihugu.
Bakiriwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, i Kanombe na CP Yahya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, wabahaye ikaze abashimira n’akazi keza bakoze kinyamwuga.
Ati “Tubifurije ikaze mu gihugu cy’u Rwanda, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda burabashimira ubwitange n’umurava, imyitwarire ya kinyamwuga byabaranze bikabafasha kuzuza inshingano zanyu neza.”
CP Kamunuga yababwiye ko bavuye mu kazi kamwe ariko ko baje mu kandi, mu gihe cy’umwaka bamaze hari ibyahindutse, abasaba gukomeza kugendana n’igihe bafatanya na bagenzi babo mu kurushaho kuvugurura imikorere barangwa na disipulini n’ubunyamwuga.
SSP Kagenza yavuze ko uretse akazi kajyanye no gucunga umutekano, mu gihe cy’umwaka bamaze mu butumwa bakoze n’ibindi bikorwa bitandukanye bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere.
Ati “Uretse akazi kajyanye no kugarura amahoro n’umutekano, hari n’ibindi bikorwa twakoze dufatanyije n’abaturage bijyanye n’iterambere birimo; umuganda rusange no gufasha abanyeshuri batishoboye tubaha ibikoresho by’ishuri n’ibindi bitandukanye byagiye bigira uruhare mu gutuma barushaho kutugirira icyizere no kugaragaza ubufatanye mu kubacungira umutekano.”
Yashimangiye ko ubushake no gukorera hamwe nk’ikipe ari bimwe mu byabafashije gusohoza neza inshingano zabo mu butumwa bw’amahoro kandi ko biteguye gukomeza akazi batanga umusanzu mu gucungira abaturarwanda umutekano nk’uko bisanzwe na nyuma yo kugaruka mu gihugu.