
Abana b’abakobwa mu bugarijwe n’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu:-RIB
Mu bukangurambaga bw’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha bugamije gukumira icyaha cy’icuruzwa ry’abantu hagaragajwe uburyo abana b’abakobwa bugarijwe mu cyaha cy’icuruzwa ry’abantu.
Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bwo gukumira iki cyaha bwatangiriye mu murenge wa Bugarama ,umwe muri 18 igize akarere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba.
Ntirenganya Jean Claude ,Umukozi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB yabwiye abaturage uburyo abakobwa ari bo cyane bugarijwe mu cyaha cy’icuruzwa ry’abantu mu gihugu aho usanga abana b’abakobwa bashukishwa ibintu bitandukanye kandi bidashoboka.
Ntirenganya Jean Claude yasobanuye uburyo abana b’abakobwa babeshywa byinshi birimo akazi,bakizezwa amafaranga menshi ,ibituma bisanga muri icyo cyaha ,ugasanga bacurujwe bizezwa akazi
Ati:”Umuntu mumenyana biciye ku mbuga nkoranyambaga ,ntumuzi,ntanaho mwahuriye ,ugasanga akwijeje akazi akagushukisha akazi kaguhemba menshi,maze wagerayo ugasanga si ako kazi yakubwiye , ahubwo bagiye kujya birirwa bagukoresha imirimo ivunanye,irimo n’ibiteye isoni.”
Uyu muyobozi yibukije abaturage ko bagomba kwirinda abizeza abana b’abakobwa n’abandi muri rusange ibidashoboka nk’akazi n’ibindi ,bakajya basobanurira abana babo ko ababizeza ibyo ataribyo.
Ati:”Nimwigishe abana ishyaka ryo gukora bigamije kwiteza imbere,gahunda za leta zo gushyigikira iterambere ry’urubyiruko zirahari,mugomba gutoza abana umuco wo gukora kugirango babone ibyo baruhiye.”
Mu bindi abana b’abakobwa bashukishwa babeshywa ingo ,abazibizeza babashuka kugirango bakoreshwe ibiteye isoni nyamara ababashuka ari abagabo bubatse bafite ingo ,bashaje .
Ati:”Usanga abagabo bababeshya ingo nziza zuzuyemo ubukire ,amamodoka meza bazajya batwarwamo kandi ababashuka bifitiye inyungu bashaka kubakuramo bagamije kubacuruza mu buryo bunyuranye.
Imibare ya RIB yo mu myaka itanu ishize y’ingengo y’imari uhereye mu 2019-2024 igaragaza ko ari ibyaha byakorewe abagore cyane kurusha abagabo kubera ko abagera kuri 75% bibasiwe ari abagore mu gihe abagabo ari 25%.RIB ivuga ko nubwo imibare igabanuka ariko abakorerwa icyo cyaha bagihari





