
Kamonyi:”Yahise amwita izina” Imbamutima z’umubyeyi watoraguye uruhinja mu bwiherero
Tariki ya 29 Werurwe 2026 I saa moya z’igitondo nibwo umubyeyi witwa Uwajamahoro Olive wo mu mudugudu wa Kigese mu kagari ka Kigese mu murenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi nibwo yagiye guca imigozi y’ibijumba hafi aho mu murima ahahurira n’ababyeyi bavuza induru biyamira bati:”Dutabare dutabare”.
Nibwo uyu mubyeyi yegeraga abiyamiraga ababaza impamvu bavuga ko babonye uruhinja mu bwiherero rurimo rurira ko yaza akabafasha kurukuramo nibwo nabo bahamagaye abandi baraho haza abagabo bo kubafasha batangira gukiza amagara y’uwo muziranenge.
Ati:”Tukimenya ko ari uruhinja rurimo,twiyambaje abandi bagabo ba hafi aho dutangira uburyo bwo gukuramo uwo muziranenge twifashishije urwego birangira bidukundiye nibwo umwana twamukuyemo ari muzima,gusa nawe urumva ubwiherero bwakoreshwaga uko uwo muziranenge yasaga.”
Uwajamahoro Olive akomeza avuga ko ntakindi bagomba gukora uretse kubanza kugeza ku kigo nderabuzima uwo mwana ,nibwo bahise berekeza ku kigo nderabuzima cya Masaka I Kigese umwana atangira kwitabwaho.
Ati:”Twahitiye ku kigo nderabuzima cya Masaka ,batangira gukorera umwana amasuku ,bamwitaho batangira kumuvura kugirango yongere ase neza dore ko uko yaravuye mu nda ariko yajugunywe mu bwiherero.”
Uyu mubyeyi avuga ko nyuma yo kugera ku Kigo nderabuzima cya Masaka yoherejwe mu Bitaro bya Remera Rukoma kugirango umwana ahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho maze ingobyi y’ababrwayi (ambulance)iza kundeba n’umwana.
Uwajamahoro Olive atangaza ko ubu umwana ameze neza kuko arikwitabwaho n’abaganga ,aho yivugira ko yahise anamuha izina rya”Ineza Mahirwe Briella”.
Uyu mubyeyi avuga ko impamvu yamwise iri Zina aruko mu mwaka ushize wa 2025 ku itariki ya 22 Nyakanga yabyaye umwana ,amubyarira mu Bitaro bya Kacyiru maze umwana ahita apfa, akaba afata uyuwana wahawe ayo mazina nk’inshumbushanyo Imana imwihereye.
Ati:”Mfite umwana umwe, mwaka ushize natwaye inda ,njya kubyarira Kacyiru hari tariki ya 22 Nyakanga 2025 ,umwana ahita apfa akivuka,uyu mwana Ineza Mahirwe Briella,niwe nshumbushanyo Imana impaye akaba aje gusimbura uwo nabuze icyo gihe.”
Yunzemo ko ashimira Imana kuba uyu mwana arikwitabwaho n’abaganga kuri ubu akaba ameze neza nkuko abyibonera kuko ariwe umwirwarije,gusa akaba asaba inzego za leta ko zamuba hafi zikamufasha doree ko nawe ubwe nta bushobozi afite.
Ati:”Ndashimira Imana kuba yampaye umwana,ni ibyiza kuri njye,ndasaba ubuyobozi kumba hafi kubera ko nta bushobozi mfite bwo kwita kuri uyu mwana bityo ngakomeza kumwitaho uko bikwiye.”
Dr Theogene Jaribu yahamirije Kivupost ko koko bakiriye uwo mwana kandi ameze neza.
Ati:”Umwana arahari arikwitabwaho n’abaganga nta kibazo afite ,turakomeza kumukurikirana.”
Uwagira icyo afasha Uwamajamahoro Olive cyangwa ashaka iyindi nyunganizi yamuhamagara kuri numero ze zikurikira :0780717263/0732903804.






