Amakuru

Rusizi:Umwarimukazi aracyekwaho gusambana n’umushyeshuri wiga mu kigo yigishaho

Umwarimu wo mu Rwunge rw’amashuri rwa Gasumo ruherereye mu kagari ka Rwambogo mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi mu ntara y’uburengerazuba aracyekwaho gusambana n’umunyeshuri wiga muri icyo kigo.

Bivugwa ko amakuru yamenyekanye ku cyumweru ubwo inzego z’umutekano zakoraga uburinzi(Patrol)zigasanga uwo mwarimu mu gihuru hafi aho aganira nuwo mukunzi we w’umunyeshuri ,amakuru akwirakwira gutyo.

Amakuru ava mu buyobozi bw’iki kigo aravuga ko aba bombi yaba mwarimu n’umunyeshuri biyemerera ko bakundana ko bazanabana.

Ni amakuru yemejwe n’Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Gasumo Muronsi Sebagabo Seth aho yavuze ko bombi batumijwe mu buyobozi bw’iki kigo bakiyemerera ko bakunda ko umwanzuro ari ukubana.

Muronsi Sebagabo Seth yagize ati:”Ni byo koko ayo makuru niyo twarayumvise dutangira kuyakurikirana ,twabatumijeho turavugana bose biyemerera ko bakundana ko umwanzuro arukubana.”

Muronsi Sebago Seth,Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Gasumo.

Ati:”Twarabegereye turaganira batubwira ko baribasanzwe bakunda nubwo uwo mwarimukazi yigaga ,na nyuma yo kubona akazi aza kwigisha aho umukunzi we yigisha bagakomeza bakundana.”

Uyu Muyobozi kandi yabwiye kivupost ko bivugiye ko batagomba gutandukana ko gahunda ari imwe ariyo kubana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare Bwana Ntibizerwa Jean Pierre yemereye Kivupost ko ayo makuru ariyo ndetse ko iperereza ryatangiye kugirango abo bose bakurikiranwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare Bwana Ntibizerwa Jean Pierre avuga ku bivugwa mu rwunge rw’amashuri rwa Gasumo ku gusambanya abana birikuhavugwa.

Ati:”Nibyo koko ayo makuru niyo twatangiye kuyamenya ku cyumweru dutangira gukurikirana ,tumenyesha inzego z’umutekano kugirango harebwe igikorwa.

Ati:”Nibyo amakuru avuga ko hari umwarimukazi wasambanye n’umunyeshuri yigisha ariko inzego z’iperereza zikaba zikomeje iperereza kugirango hamenyekane icyakorwa.”

Uyu muyobozi Ntibizerwa Jean Pierre yavuze ko hari n’umwarimu uherutse kubura nabwo muri iki kigo nyuma yuko asambanyije umwana w’imyaka. cumi n’itanu yigisha agahita atoroka.

Ati:”Si uwo gusa hari n’umwarimu inzego zirimo gushakisha watorotse amaze kurongora umwana w’imyaka 15 yigisha ,urumva rero nawe turacyamushakisha.”

Uyu muyobozi atanga inama ku barezi ko iyo umuntu amaze kuba umurezi aba yabaye umubyeyi bityo ko gusambanya umwana wigisha ari ikosa rikomeye asaba abarezi kugendera kure uwo muco mubi.

Mu gihe twakoraga iyi nkuru uyu mwarimukazi n’umukunzi we w’umunyeshuri baribaburiwe irengero nyuma yo kumva ko inzego z’umutekano zageze kuri iki kigo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button