
Karongi:Bethany Hotel yashyize igorora abayigana
Iminsi mikuri ya Noheli n’Ubunani ni igihe cyiza ku miryango, abakundana, abakora ubukwe cyo kongera gushimisha abawe, Hoteli Bethany iherereye mu Karere ka Karongi irabigufashamo, ikaba yagabanyijeho 15% ku biciro byayo by’amacumbi.
Muri zi mpera z’umwaka, ku Munis Mukuru wa Noheli, Bethany Hotel izatembereza abana banyu mu Kiyaga cya Kivu, bagendere mu bwato, bajye gusura ahantu hatandukanye ku buntu, icyo muzasabwa gusa ni ukubafatira amafunguro, ababishaka bagafata n’ibyumba byo kuraramo.
Kuri Noheli kandi abana bazakina na Père Noël.
Nyuma ya Noheli kandi kuri bamwe bashaka gufungura impano zabo, na bo Bethany Hotel izabibafashamo.
Witinda niba ukeneye gufata ibyumba byiza, hamagara:
Booking/Reservation by phone: tel: (+250) 784 95 79 45
Managing Director: tel: (+250) 788 30 65 17
Booking/Reservation by email: bigltdbethany@hotmail.fr
Bethany Hotel kandi irabamenyesha ko, twanabagabanyirije ibiciro ho 15% ku macumbi.
Aba tour guide bahisemo kuzana abantu babo kuri Bethany Hotel, tubaha icyumba cy’ubuntu batishyura bakararamo ijoro rimwe (free night), ndetse n’amafunguro y’uwo munsi nitwe tumenya byose (free meals).
Muri Bethany Hotel urahasanga igikoni (restaurant) utasanga ahandi hose, no mu karere ka Karongi kubera umwihariko wacu ahusanga dufite amafunguro (dishes) zitandukanye harimo Italian cuisine, Indian cuisine, Chinese cuisine utibagiwe na African cuisine
Ukabibona ku giciro cyiza kikunogeye.
NTWALI Janvier, Managing Director wa Bethany Investment Group akomeje gushimira abahisemo kugana Bethany Hotel, ndetse anabifuriza gukomeza kugira ubuzima bwiza.
Bethany Hotel iri he?
Bethany Hotel iri mu mudugudu wa Nyarurembo, mu Kagari ka Kibuye, mu Murenge wa Bwishyura. Ni Hoteli uyirimo aba areba amazi y’ikiyaga cya Kivu mu mpande zose.
Serivise abayigana bahasanga
Iyi hoteli irisanzuye, abantu uko bangana kose, ifite ubushobozi bwo kubakira, kandi baba bafite ibinyabiziga bakabona aho bihagarara.
Ntwali Janvier Umuyobozi wa Hoteli, akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’amahoteli muri Karongi, avuga ko Bethany ari Hoteli yizewe, ikorera ku ndangagaciro y’ubunyangamugayo.
Abayigana uretse kuruhuka bitewe n’amahumbezi y’ikiyaga cya Kivu, ni Hoteli ifite ubusitani, uhari yumva amajwi y’inyoni, akayaga ko mu biti kakamufasha kuruhuka bihagije.
Ashobora gukora komande y’amafi, bagira amafi y’umwimerere, bakagira isambaza nziza zirobwe ako kanya.
Ni Hoteli ihorana buffet kuva saa sita, buri wese wasuye Karongi yahagera bakamwakira ku giciro cyiza.
Ifunguro rya mu gitondo (Breakifast) iba ihagije, umukiliya wabo bamufata nk’umwami.
Ni hoteli ifite ibiciro bitagoranye buri wese abyisangamo, haba ku byumba no ku mafunguro.
Urugero nk’icyumba cyaho gihenze ni Frw 100, 000 yonyine, igihendutse ni Frw 45000 ku ijoro rimwe.
Ntwali Janvier Umuyobozi wa Hotel avuga ko Hotel igabanyiriza ibiciro abayigana baje bari hamwe.
Booking/Reservation by phone: tel: (+250) 784 95 79 45
Managing Director: tel: (+250) 788 30 65 17
Booking/Reservation by email: bigltdbethany@hotmail.fr





