
Rusizi-Muganza:Inka zihaka bahawe muri Gahunda ya Girinka bazitezeho iterambere
Hari abaturage bo mu murenge wa Muganza babwiye kivupost ko biteze impinduka zigaragara ku nka bahawe muri Gahunda ya Girinka ,bityo ko kuzibona bigiye kubahindurira amateka mu iterambere ryabo.
Nzabonaje Vincent utuye mu mudugudu wa Busasamana mu kagari ka Shara mu murenge wa Muganza avuga ko ashimira Nyakubahwa Prezida wa Repubulika wabatekerejeho akabashyira muri Gahunda ya Girinka ibituma umuturage wa ntahonikora atunga inka akanywa amata nk’abandi batunzi.
Ati:”Ni ishimwe rikomeye kuba nanjye ndi mu bo Nyakubahwa Prezida wa Repubulika yageneye inka,nkabanyibonye ibura igihe gito ibyare ,ntangire nywe amata ,abana banjye bakire ubworo maze nabo base nk’abandi .”
Nzabonaje Vincent akomeza avuga ko iyi nka atari iye wenyine ko niramuka abonye iyayobataziharira amata ahubwo azasangiza abaturanyi ku byiza byo gutunga inka ,abaha ku mata dore ko ibyiza bigenewe abanyarwanda bose.
Bizimana Frederic wo mu mudugudubwa Rugunga mu kagari ka Cyarukara nawe wahawe inka ahamya ko azayifata neza kugirango igire aho imukura naho imugeza agahamya ko inka ari igipimo cyiza ku mushumba uyiragira ayitaho.
Ati:”Burya inka ni igipimo cyiza ku mushumba,iyo ubonye inka uko imeze uhita ubona n’umushumba wayo uko ameze cyangwa uko ayibaniye,niba inka inanutse ubwo nuko itagaburirwa,niba ishishe nyirayo abayitaho mu buryo bugaragara.”
Kivupost yamubajije ku kibazo cy’abaturage usanga bahawe inka bakazita iz’ubuntu bityo bakazifata nabi ,we avuga ko inka bahabwa atari iz’ubuntu nkuko bamwe babivuga ko leta ibayazishoyeho amafaranga bityo ko bagomba kuzifata neza.
Ati:”Rwose byumvikane neza ,ntabwo inka duhabwa ari iz’ubuntu nkuko bivugwa ,izi nka zitantwaho akayabu k’amafaranga na leta,rero tugomba kuzifata neza kugirango tuziturire n’abandi nabo bazikeneye,ku rwanjye ruhande ngomba kuyifata neza.”
Uwizeyimana Jean Paul utuye mu mudugudu wa Nyakagenge mu kagari ka Gakoni muri uyu murenge wa Muganza we avuga ko ari amahirwe masa kuri we kuko yarabayeho adasarura kubera kubura ifumbire y’imborera bityo ko agomba kuyitaho kugirango ibe intandaro y’uburumbuke mu mirima ye.
Ati:”Nagiraga imirima itera ariko mbonye inka ya Girinka yo gutuma mbona ifumbire yo gufumbiza imirima yanjye bityo mbone umusaruro uvuye mu buhinzi ariko watewe no kugira ifumbire.”
Patrick Niringiyimana ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza ,avuga ko inka batanze muri Girinka ari inka z’icyororora zihaka zigomba guhita zibyara zigakura umuturage mu murongo w’ubukene.
Ati:”Inka zatamzwe ni inka z’icyororo zihaka zigomba guhita zibyara zikazamura umuturage ku buryo bwihuse.”
Patrick Niringiyimana avuga izi nka zibazatanzwe ziba zifite ubwishingizi hirindwa igihombo gishobora kugwiririra uwayihawe,avuga ko kandi abazihawe bababatoranyijwe n’abaturage nk’abatishoboye .
Ati:”Nibutsa ko izi nka ziba ziri mu bwishingizi kandi kugirango umuturage ayibone ashyirwa ku rutonde atowe n’abaturage mu nteko z’abaturage kugirango hirindwe amakosa ashibora kuvuka.”
Ku kwita ku buzima n’imibereho by’izi nka,Niringiyimana Patrick ,umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko ku bufatamye n’umuturage ,umurenge ufite umukozi ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo bityo ko nta mpungenge abahawe inka bagira.
Ati:”Umukozi ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo niwe usura abaturage bahawe inka kugirango hamenyekane ikibazo inka ifite ,rero nta mpungenge kuko zigomba kwitabwaho.”
Uyu munsi muri uyu murenge horojwe imiryango icumi(10)aho yahawe buri umwe inka imwe ihaka kugirango bivane mu bukene.