
Rusizi:Yafatanywe compteurs 5 z’amashanyarazi zakoze bicyekwa ko ari inyibano
Amakuru ava mu buyobozi bw’umurenge wa Nyakabuye arahamya ko ku bufatanye nubuyobozi bw’umurenge, DASSO n’inzego z’umutekano (Police)hafashwe uwitwa Habumugisha Ezechel w’myaka 21 afite mubazi z’amashanyarazi 5(Compteurs)
Uyu Hamugisha Ezechiel atuye mu mudugudu wa Murambi mu kagari ka Kamanu mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi akaba asanzwe ahugwaho ibikorwa by’ubujura.
Amakuru kandi ahamya ko izo Compteurs bicyekwa ko ari inyibano yarazitwaye kuri moto ifite plaque RH861M.
Uwahaye amakuru Kivupost yavuze ko izo Compteurs zigaragara ko zakoze akaba adasobanura aho yazikuye cyangwa aho azijyanye.
Ati:”Mu bigaragara compteurs zafashwe zarakoze ,nyirugufatwa akavuga ko yarazijyanye kuri Cimerwa azishyiriye uwitwa Etienne.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye Kimonyo Kamali avuga ko koko uwo ucyekwaho ubujura yafashwe akaba afungiye kuri Station ya Police ya Nyakabuye kugirango hamenyekane aho izo compteurs yarazivanye naho yarazijyanye.
Ati:”Nibyo koko umujura yafashwe afatanwa konteri eshanu atavuga aho yarazijyanye ,nuwo yarazishyiriye,iperereza rirakomeje kugirango hamenyekane imiterere y’ikibazo.”
Kuri ubu Uwafashwe Afungiye kuri police station ya Nyakabuye na moto yarizitwaye mu gihe inzego z’ibishinzwe zikibikurikirana.
Ibi bibaye mu gihe mu byumweru bibiri bishize ikigo cy’ingufu REG ishami rya Rusizi cyatangarine itangazamakuru ko hamaze gufatwa abantu 13 bijanditse mu bujura bwa bwibasira ibikoresho by’amashanyarazi.
